Uyu munsi taliki ya 8 Werurwe 2011, ni umunsi isi yose yizihiza umunsi mukuru w'abari n'abategori. No mu gihugu cyacu turawibuka. Turazirikana cyane cyane uruhare rw'umutegarugori mw'iterambere ry'umuryango n'igihugu muri rusange ndetse n'ubwuzuzanye bw'umugabo n'umugore mu majyambere n'imibereho yo buri munsi. Igihugu cyacu nacyo cyemera amasezerano mpuzamahanga arebana n'amahame y'iterambere ry'igihugu rishingiye kubw'uzuzanye bw'umugabo n'umugore.
Leta ya FPR ikunze gushyira imbere ko abategarugori bafite imyanya irenga 50% mu nteko ishinga amategeko, ariko iyo urebye mu mikorere no mu byemezo bifatwa bwa bwiganze bw'abategarugori ntibugaragara. Umunyarwandakazi ntafite amategeko yihariye amurengera nk'igitsinagore gikomeje gutotezwa mu rugo, mu buzima no mu kazi kaba aka Leta, ak'abikorera ku giti cyabo n'ako mu cyaro; imirimo myinshi iracyaheza abategarugori. Umubyeyi wonsa ukorera leta yagabanirijwe amasaha yo konsa. Umutegarugori wo mu cyaro aracyakora ijoro n'amanywa kandi nta bwiteganyirize n'inkunga ya Leta agira. Abenshi mu banyarwandakazi bakandamijwe, amajwi ya bwa bwiganze bwo mu nteko ntabageraho. Ntarenga imbibi z'imijyi ngo agere aho batuye. Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo nabwo buriho ku izina gusa. Ejo bundi, abanyamakuru Madame Nkusi Uwimana na Saidati Mukakibibi bakatiwe ibihano by'agahomamunwa byo gufungwa imyaka 17 na 7.
Ubwisanzure muri politiki buracyari kure nk'ukwezi. Urugero rubabaje ni urw'umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza wujuje amezi atanu aborera mu munyururu azira ibitekerezo bya politiki.
Ishyaka FDU inkingi riboneyeho umwanya wo gushima ubutwari bw'umuyobozi waryo Madame Victoire Ingabire Umuhoza umwe mu ntwari z'abategarugori zagize ubutwari bwo guharanira demokarasi, ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda.
Turasaba Leta y'u Rwanda kurekura uwo mutegarugori kuko ifungwa rye nta kindi rigamije uretse kumubuza gukora politiki mu Rwanda.
Harakabaho u Rwanda n'abanyarwanda
FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo.
Share